| Umuyobozi wa CEPGL arasaba abakandida bose kuzemera ibizava mu matora nibimara gutangazwa |
|
|
| Dimanche, 01 Août 2010 16:21 | |||
|
Umuyobozi wa CEPGEL yatangaje ko amatora yo mu Burundi yakozwe mu mucyo, ariko ko hari amashyaka amwe n’amwe yanze kwemera ibyayavuyemo avuga ko ataciye mu mucyo, nkuko The New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza. Toyi yagize ati: “Kwiyamamaza mu Rwanda biri kubera mu mwuka mwiza, ibi biratanga icyizere cy’uko amatora azaba mu mahoro. Turifuza ko aka Karere kose kakurikiza uru rugero”. Ambasaderi Liberata Mulamula yatangaje ko afite icyizere ko amatora mu Rwanda azaba mu mucyo. Mulamula yatangaje ko kuri ubu barangizanyije n’amatora yo mu Burundi, ngo ubu noneho u Rwanda nirwo rutahiwe, nyuma hakazakurikiraho Tanzania, Uganda, Congo Kinshasa, hanyuma Kenya. Yavuze ko bo icyo bashaka ari uko habaho amahoro mbere na nyuma y’amatora. Foto: Digital Congo Uwimana P. http://www.igihe.com/news-7-11-6382.html
Posté par rwandaises.com
|





